Search lyrics

Typing something do you want to search. Exam: Artist, Song, Album,Writer, Release Year...
if you want to find exactly, Please input keywords with double-quote or using multi keywords. Exam: "Keyword 1" "Keyword 2"

Singles


Total songs: 2
Year:

List songs in album

  1. Umukono
  2. Kuva Ku Isi

Umukono Lyrics - Singles - Ben B The Brave

Uru rwo rudutashye rutuye mu mutima 

Jye nshyizeho UMUKONO 

BEN B THE BRAVE 

 

Fata UMUKONO Aaaaadmin 

Bindi ku mutima 

Say BEN B 

 

Sinkwijeje inka nta n'ihene ngira 

Sinaguza n'ideni ntazishyura 

Icyo nzi nzagukunda uko nshoboye 

Nzakubera imfura mu bikomeye 

Nzagutaka udutako dutoshye 

Nzakugenera urushyushye ruryoshe 

Tuzabana ntagutana 

Tuzabyarana turere abana 

Uzaze shenge ube umutima w'urugo 

Nk'umurinzi ngutake mu bisigo 

Uzatsitara ntege amaboko ungwemo 

Ntashidikanya niwowe nahisemo 

Uzaze uture aho waterekewe intebe 

Hazira irungu utazambura ngo wihebe 

Ngwino hano nkwisabire isano 

Si ino nk'ino mu mutima niho tuzigumaniramo 

Jye nshyizeho umukono 

 

Uru rwo rudutashye rutuye mu mutima 

Turusigasire turukomeze Yeee Ooooh yeee 

Fata UMUKONO umukono UMUKONO 

Fata UMUKONO Oh Babeee 

Nkwikundire Bose babibone 

Nkwikundire Ooh babee 

 

Nteruza iri tafari ndarishyiraho 

Shyiraho akondo umwiko ndawukubaho 

Icyo nzi ruzuzura rumeneke 

Duceceke twibuke maze duseke 

Duce imirongo igorotse iteganye 

Imwe idahura ngo ubone yafatanye 

Umwe tuwujyemo undi tuwushyiremo 

Ibidutanya wenda bizapfiremo 

Emotions nterwa n'iyo vision 

Ngira iyo mbonye isura yanga umugayo 

Niyo ituma menya icyo nakumenyeye 

Nkibaza impamvu mpora numva ngukumbuye 

Nkamenya impamvu imyenda yose ikubereye 

Waza kunsura nkabona utakererewe 

Ngwino hano nkwisabire isano 

Si ino nk'ino mu mutima niho tuzigumaniramo 

Jye nshyizeho umukono 

 

Uru rwo rudutashye rutuye mu mutima 

Turusigasire turukomeze Yeee Ooooh yeee 

Fata UMUKONO umukono UMUKONO 

Fata UMUKONO Oh Babeee 

Nkwikundire Bose babibone 

Nkwikundire Ooh babee 

 

Mwari w'uburanga budasanzwe 

Gitego mu rungano ubu urarinzwe 

Si imitoma y'abasore b'ubu 

Ni urunkirigita rukundishaho umubu 

Rutuma nkwibuka ngashaka kukubona 

Rutuma nubaka ngashaka kukuzana 

Ngo uze umbere urubavu rumwe rw'ibumoso 

Unyuzuze nkuzuze maze nkubere igihozo 

Kuko nakubonye yuko uri ikizungerezi 

Byatumye agato gakura mpinduka inkwakuzi 

Ntuzahemuke nanjye sinzahemuka 

Mfata ukuboko unkomeze ntituzamanuka 

BEN niko akunda ntabyo guhubuka 

Ibitakurimo icyiza urabireka 

Ngwino hano nkwisabire isano 

Si ino nk'ino mu mutima niho tuzigumaniramo 

Jye nshyizeho umukono. 

 

Uru rwo rudutashye rutuye mu mutima 

Turusigasire turukomeze Yeee Ooooh yeee 

Fata UMUKONO umukono UMUKONO 

Fata UMUKONO Oh Babeee 

Nkwikundire Bose babibone 

Nkwikundire Ooh babee 

 

Fata UMUKONO umukono UMUKONO 

Fata UMUKONO Oh Babeee 

Nkwikundire Bose babibone 

Nkwikundire Ooh babee 

 

Nzi neza ko nguha bicye mubwo ukwiriye 

Gusa ntacyo nabona nguha kingana n'urukundo unkunda BEN B